Unganishwa

Search the region

22361 stories

Uncategorized · Isango Star

Abantu 8 bakurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge n'inzoga zitujuje ubuziranenge

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Mujyi wa Kigali yataye muri yombi abantu umunani bo mu Murenge wa Jali, Akarere ka Gasabo, bakurikiranyweho gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge birimo urumogi. Ni nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ku ngaruka ibyo bicuruzwa byari bitangiye kugira ku buzima n’umutekano w’abatuye ako gace.

Tue, 15 Sep 2026 07:19:46 +0200
Uncategorized · Isango Star

Ubushinwa bwasabye Amerika guhagarika kwitegura intambara mu isanzure

Ubushinwa bwasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhagarika kwitegura intambara mu isanzure, nyuma y’uko igisirikare cy’Amerika cyemeje bwa mbere ko gifite intwaro zashyizwe mu isanzure. Ubushinwa bwavuze ko ibyo bishobora guteza isiganwa ryo kwirundanyiriza intwaro mu isanzure.

Tue, 15 Sep 2026 11:47:21 +0200
Uncategorized · Isango Star

Ingingo z’ingenzi z’impamvu a KAGENZI David asaba guhindura amazina akitwa MWEBAZE DAVID

Tue, 15 Sep 2026 17:02:18 +0200
Uncategorized · Isango Star

Motifs principaux pour lesquels UWIZEYEMALIYA Marie Odile demande à changer de nom et à être désormais appelée NSANZABANA Marie&Odile.

Tue, 15 Sep 2026 17:06:13 +0200
Uncategorized · Isango Star

Main Reasons for Requesting the Change of Name from UMUTESI Farida to MUKAHARERIMANA SALIMA

Tue, 15 Sep 2026 17:09:50 +0200
Uncategorized · Isango Star

Abashinzwe amatora muri Amerika bitegura ibibazo mu gihe Trump ashaka ko abarepubulikani batsinda

Abashinzwe amatora muri Leta zitandukanye muri Amerika barimo kongera ingamba z’umutekano no kwitegura imvururu zishobora kuvuka mu matora ateganyijwe m'Ugushyingo. Bavuga ko bafite impungenge ko ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bushobora gukoresha ububasha mu kugira uruhare ku bizava  mu matora no kongera amahirwe y’Abarepubulikani yo kugumana ubwiganze muri Kongere.

Tue, 15 Sep 2026 18:31:57 +0200
Uncategorized · Isango Star

Inyeshyamba z'abahouthi zihakanye igitero cya drone cyari cyerekeje  mu mujyi mutagatifu  La Mecque

Ingabo za Arabiya Sawudite zarashe drone bivugwa ko yoherejwe n’inyeshyamba z'aba-Houthis zo muri Yemen igana i La Mecque, mbere y’uko yinjira mu kirere cyabujijwe cy’uyu mujyi mutagatifu ku Bayisilamu. Ni mu gihe aba-Houthis bahakanye ko ari yo yari igamije kwibasira n'iyo drone.

Wed, 16 Sep 2026 13:38:30 +0200
Uncategorized · Isango Star

Kinshasa: Umwe mu bigaragambyaga yapfuye, birakaza abatavuga rumwe n’ubutegetsi

Imyigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yabereye i Kinshasa ku wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri (09) 2026 yahagaritswe n’inzego z’umutekano, nyuma y’imvururu zavuyemo urupfu rw’umwe mu bari bayitabiriye, abandi bagakomereka.

Wed, 16 Sep 2026 17:50:03 +0200
Uncategorized · Isango Star

Hafashwe abandi bantu 46 bakekwaho gukopeza abanyeshuri ibizamini bya Leta

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafashe abandi bantu 46 bakekwaho kugira uruhare mu gukopeza abanyeshuri ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza, dosiye zabo zoherezwa mu Bushinjacyaha. Ni mu gihe iperereza rikomeje no mu tundi Turere.

Thu, 17 Sep 2026 09:31:39 +0200
Uncategorized · Isango Star

Ingabo za Amerika zirashinjwa ibyaha by’intambara, Iran ishinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu

Raporo nshya ya Loni yavuze ko hari impamvu zumvikana zo kwemera ko ingabo za Amerika zagabye ibitero bibiri muri Iran muri Gashyantare(02) 2026 byahitanye abasivili, birimo icyibasiye ishuri ry’abana i Minab. Ni mu gihe ubutegetsi bwa Iran nabwo bushinjwa ibyaha byibasiye inyokomuntu mu guhashya imyigaragambyo yatangiye mu mpera za 2025.

Thu, 17 Sep 2026 11:13:14 +0200
Uncategorized · Isango Star

U Rwanda rwinjije arenga miliyari 2,2 Frw ku isoko rya carbone

U Rwanda rumaze kwakira arenga miliyoni 1,5 z’amadolari, ni ukuvuga asaga miliyari 2,2 Frw, avuye muri carbon credits zagurishijwe n’imishinga itandukanye, mu gihe imishinga 29 yamaze kwandikwa muri REMA nk’ijyanye n’isoko rya carbone.

Thu, 17 Sep 2026 14:30:44 +0200
Uncategorized · Isango Star

Ubudage bwasabwe kwirinda inzira ishobora kubwinjiza cyane mu ntambara ya Ukraine

Umuyobozi w’ishyaka BSW ryo mu Budage, Sahra Wagenknecht, yasabye Leta y'iki gihugu gusubukura ibiganiro n'Uburusiya.  Avuga ko kongera amafaranga mu gisirikare no gukoresha intwaro zitangwa n’u Budage mu bitero ku Burusiya bishobora gutuma iki gihugu kirushaho kwinjira mu ntambara ya Ukraine.

Fri, 18 Sep 2026 10:58:49 +0200
Uncategorized · Isango Star

Ingingo z’ingenzi z’impamvu a KAWAWA Lucky asaba guhindura amazina akitwa Raziella Lucky

Fri, 18 Sep 2026 11:12:10 +0200
Uncategorized · Isango Star

Ingingo z’ingenzi z’impamvu a RAFIKI Isaac asaba guhindura amazina akitwa RAFIKI SINDAYIGAYA Isaac

Fri, 18 Sep 2026 11:17:24 +0200
Uncategorized · Isango Star

Ikigo cyo mu Bufaransa kirashinjwa guhutaza abakozi

Ikigo cy’Abafaransa gifatwa nk'icya mbere ku isi mu gutanga serivise zo kwakira telefone no gutanga serivise z'ikoranabuhanga ku bigo, Teleperformance, kirashinjwa guhutaza abakozi bacyo muri Kenya, nyuma y’uko umuryango w’abakozi wo mu Bufaransa CGT n’imiryango ibiri y’abaturage bo muri Kenya bayishinje kutubahiriza uburenganzira bw’abakozi, cyane cyane abagenzura ibikubiye ku mbuga nkoranyambaga n’abakora mu bijyanye n’ubwenge buhangano.

Fri, 18 Sep 2026 12:22:22 +0200
Uncategorized · Isango Star

Main Reasons for Requesting the Change of Name from UWINEZA Chantal to JABO CHANTAL

Fri, 18 Sep 2026 14:38:35 +0200
Uncategorized · Isango Star

Abikorera bo muri Zambia beretswe amahirwe y' ishoramari ari mu Rwanda

Umuyobozi w’Agateganyo w’Ishami rishinzwe Iyamamazabikorwa mu Rwego rw’igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Ronald Kabagambe, yagaragarije abikorera bo muri Zambia amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda, aha ikaze ku bifuza kuza gushora imari mu nzego zitandukanye

Fri, 18 Sep 2026 17:26:29 +0200
Uncategorized · Isango Star

Iran yaburiye Amerika ko niyongera kuyigabaho ibitero izakora ibizatungura Isi

Igisirikare cya Iran cyatangaje ko Amerika niramuka yongeye gutera Iran, bazahindura intego y'ibitero byo kwihorera kandi bagakoresha intwaro nshya zifite ubushobozi bushya, mu rwego rwo guhindura uburyo bwo kwirwanaho no gusubiza ibitero.

Mon, 21 Sep 2026 09:22:16 +0200
Uncategorized · Isango Star

Iburasirazuba hagiye gukorwa ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge

Umuryango Mutimawurugo Foundation watangaje ko ugiye kongera gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko. Ni igikorwa kizabera mu turere twa Gatsibo, Nyagatare na Kirehe, mu rwego rwo kurinda urubyiruko kwishora mu biyobyabwenge no kurutegurira kuzaba abayobozi beza b’u Rwanda rw’ejo.

Mon, 21 Sep 2026 11:15:11 +0200
Uncategorized · Isango Star

Ingingo z’ingenzi z’impamvu a KAJYIBWAMI Desire asaba guhindura amazina akitwa DUSABEMUNGU KAJYIBWAMI DESIRE

Mon, 21 Sep 2026 11:38:18 +0200

Page 1107 of 1119 · 22361 stories