Search the region
23104 stories
URA Scores Court Victory as Catering Company Fails to Prove Lawyers Caused Tax Appeal Delay
Read the full report from the original source.
RecentlyDokolo MP Aguti Rolls Out Pine Seedling Programme Across Seven Sub-Counties to Fight Poverty
Read the full report from the original source.
RecentlyUkraine yongeye kugaba ibitero ku nganda zitunganya peteroli mu Burusiya
Ukraine yongeye kugaba ibitero ku nganda zitunganya peteroli mu Burusiya, nyuma y’uko Perezida Volodymyr Zelenskiy atangaje ko kwihangana kw’iki gihugu kwarangiye, bitewe n'ibitero by’u Burusiya bikomeje kwisukiranya ku bikorwa remezo by’ingufu za Ukraine n’ihagarikwa ry’ubufasha bw’ubutasi bw’Amerika.
Thu, 15 Oct 2026 10:49:33 +0200Perezida Kagame yashimiye Ramaphosa ku bufasha bw' Afurika y’Epfo mu gutegura Formula 1
Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, wemeye ko igihugu cye kizafasha u Rwanda mu myiteguro yo kwakira isiganwa ry’imodoka rya Formula 1 African Grand Prix, rizamara imyaka 10 guhera mu 2030.
Thu, 15 Oct 2026 11:56:18 +0200Main Reasons for NTAKAGERO Saidi Application to Change His Name to NTAKAGERO SAIDO
Thu, 15 Oct 2026 18:08:47 +0200Kigali: Hagiye gushyirwaho ikoranabuhanga rizafasha abagenzi kumenya igihe bisi igerera ku cyapa
Ikigo cya Ecofleet Solutions gicunga ubwikorezi rusange mu Mujyi wa Kigali kiri kugerageza ikoranabuhanga rizajya ryereka abagenzi igihe bisi bategereje izagerera ku cyapa. Ni mu gihe hari gutegurwa porogaramu yo muri telefone izabafasha kumenya aho bafatira imodoka n’uko bategura ingendo zabo.
Fri, 16 Oct 2026 08:33:20 +0200Bacanye buji 365 basaba kurwanya ihohoterwa n'ubwicanyi bikorerwa abagore n’abana
Abakozi b'urwego rwa Polisi mu mujyi wa Johannesburg muri Afurika y’Epfo bacanye buji 365 mu rwego rwo gusaba ko hakorwa ibikorwa byo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubwicanyi bwibasira abagore n’abana mu gihe cy'umwaka wose, aho kugarukira ku bikorwa by’igihe gito.
Fri, 16 Oct 2026 09:06:28 +0200Perezida Macron yasezeranyije guhana abakoze urugomo no gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije abaturage
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yasezeranyije guhana by’intangarugero abakoze urugomo n’ubusahuzi mu myigaragambyo yo ku wa 17 Ukwakira (10) 2026. Yanatangaje ko Minisitiri w’Intebe, Sébastien Lecornu, azahuriza hamwe inzego za politiki n’iz’imibereho y’abaturage kugira ngo bashake ibisubizo ku bibazo byatumye bigaragambya.
Mon, 19 Oct 2026 07:07:09 +0200RDC: Amafaranga yo kurwanya Ebola akomeje guteza impaka
Amafaranga agera ku bihumbi 350 by’amadolari yagenewe ibikorwa byo gukangurira abaturage kwirinda Ebola mu ntara za Ituri, Nord-Kivu na Haut-Uélé muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), akomeje guteza impaka. Bamwe mu badepite basabye ibisobanuro ku mikoreshereze yayo, abandi bakaregwa kuyanyereza.
Mon, 19 Oct 2026 08:17:32 +0200U Rwanda rwohereje imiti yo gufasha Kenya guhangana n'icyorezo cya Ebola
Guverinoma ya Kenya yatangaje ko yakiriye imiti yoherejwe n’u Rwanda mu rwego rwo gufasha icyo gihugu guhangana n’icyorezo cya Ebola, kimaze kwandura abantu umunani no guhitana umuntu umwe kuva cyaduka mu ntangiriro z’Ukwakira (10) 2026.
Mon, 19 Oct 2026 13:40:59 +0200Ingingo z'ingenzi z'impamvu zo gusaba guhinduza Amazina
Mon, 19 Oct 2026 17:05:10 +0200Ingingo z'ingenzi z'impamvu zo gusaba guhinduza Amazina
Mon, 19 Oct 2026 17:17:12 +0200Sénégal: Kudashyira umukono ku iteka rya Perezida byateje impaka ku matora y’inzego z’ibanze
Amatora y’inzego z’ibanze yari ateganyijwe muri Sénégal ku wa 17 Mutarama (01) 2027 ashobora gusubikwa nyuma y’uko Perezida Bassirou Diomaye Faye atasinye iteka rihamagarira abaturage kuyitabira mu gihe ntarengwa giteganywa n’itegeko rigenga amatora. Ibi byateje impaka hagati y’abashyigikiye ubutegetsi n’abatavuga rumwe na bwo.
Tue, 20 Oct 2026 07:05:15 +0200Imvururu ziri mu Bufaransa zongereye igitutu kuri Macron, zishobora kugirira inyungu Le Pen?
Imvururu n’ubusahuzi byibasiye u Bufaransa byongereye igitutu kuri Perezida Emmanuel Macron, uri mu mezi atandatu ya nyuma ya manda ye, mu gihe ubuyobozi bwe buhanganye n’ibibazo by’amafaranga, ibibazo bya politiki n’imbogamizi mu kugarura umutekano. Bamwe mu banyapolituki bavuga ko ibi bishobora kugirira inyungu Marine Le Pen, uyobora ishyaka rya National Rally, uri mu bahabwa amahirwe mu matora ya Perezida ateganyijwe mu 2027.
Tue, 20 Oct 2026 08:13:36 +0200Abantu miliyoni 266 barimo abo muri RDC bugarijwe n’inzara ikabije
Abantu miliyoni 266 bo mu bihugu bitandukanye bugarijwe n’inzara ikabije. Aba barimo abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), iri mu bihugu byibasiwe cyane n’iki kibazo, giterwa ahanini n’intambara, ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere n’izamuka ry’ikiguzi cy’ubuzima bwa buri munsi, nk’uko Umuryango w’Abibumbye (ONU) wabitangaje.
Tue, 20 Oct 2026 14:05:09 +0200Abarundi 10 bakurikiranyweho kwinjira mu Rwanda binyuranyije n'amategeko basabiwe igifungo
Abagabo 10 b’Abarundi bakekwaho kwinjira mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n'amategeko banyuze mu mugezi w’Akanyaru basabiwe n’Ubushinjacyaha gufungwa amezi atandatu buri wese, mu iburanisha ryabaye ku wa 20 Ukwakira (10) 2026.
Tue, 20 Oct 2026 17:44:11 +0200Amerika yatesheje agaciro viza zisaga ibihumbi 300 mu myaka ibiri Trump amaze ku butegetsi
Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwatangaje ko bwatesheje agaciro viza zisaga ibihumbi 300 kuva yatangira manda ya kabiri muri Mutarama (01) 2025. Ni mu gihe Amerika ikomeje gukaza ingamba zo kugenzura abinjira n’abasohoka muri iki gihugu mu buryo butavugwaho rumwe.
Wed, 21 Oct 2026 09:43:26 +0200MININFRA yagaragaje ko yafashe ingamba zo kunoza imicungire y’amazi no kwagura imiyoboro
Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) yatangaje ko yafashe ingamba zo kunoza imicungire y’amazi y’imvura, atemba n’ayanduye, kongera ubushobozi bwo gutunganya amazi no kwagura imiyoboro iyageza ku baturage, mu rwego rwo kunoza serivisi z’amazi no gukemura ibibazo byagaragaye mu kigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC).
Wed, 21 Oct 2026 11:13:09 +0200Sénégal: Ousmane Sonko yanenze gahunda ya G20 yo kuvugurura imyenda y'igihugu
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Sénégal, Ousmane Sonko, yanenze icyemezo cya Guverinoma cyo gukoresha gahunda ya G20 mu kuvugurura imyenda y’igihugu. Yavuze ko ibibazo by’imari Sénégal ifite byashoboraga gukemurwa hadakoreshejwe ubwo buryo.
Wed, 21 Oct 2026 14:39:21 +0200Perezida Kagame yasabye urubyiruko guhitamo imyitwarire irwubaka
Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko kumenya gutandukanya ibyiza n’ibibi, kwita kubyo rushaka kugeraho ndetse no kwirinda inzoga n’ibiyobyabwenge. Yashimangiye ko kwiyubaka no kugira ikinyabupfura bisaba amahitamo ya buri muntu, kuko ntawe ushobora kubihatirwa n’undi.
Wed, 21 Oct 2026 18:47:46 +0200Page 655 of 1156 · 23104 stories